IBYAGARAGAYE MU BUSHAKASHATSI KU MITERERE Y’IHAKANA N’IPFOBYA BYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BIBERA MU MAHANGA N’INGAMBA ZO KUBIRWANYA

Kuwa 21 Mutarama 2020, Ishuri Rikuru ry’Ubuzima ry’i Ruli (RHIH) ryanejejwe no kwakira  itsinda ry’abasenateri bayobowe na  Nyakubahwa Adria UMUHIRE.

Ubuyobozi bw’ishuri burangamijwe imbere na Dr. Innocent DUSHIMIYIMANA (Fr) yabahaye ikaze abamurikira  ishusho y’ikigo muri rusange. Asaba uwaruhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ariwe Madamu UWIMANA Catherine ( Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage)  guha ikaze no kwerekana abashyitsi bari bitabiriye icyo gikorwa. Muri abo bashyitsi harimo abahagarariye Ingabo na Polisi ,ubuyobozi bw’umurenge wa Ruli , Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruli, abayobozi b’ibigo by’amashuri  ndetse n’abanyeshuri n’abarimu b’Ishuri Rikuru ry’Ubuzima ry’I Ruli.

Nyakubahwa Senateri NSENGIYUMVA Fulgence n’abitabiriye ikiganiro bungurana ibitekerezo kubyavuye mu bushakashatsi