Kuwa 18 Mata 2023,
Ubuyobozi n’Abanyeshuli bo mu Ishuli Rikuru ry’Ubuzima ry’I Ruli (RHIH) ku bufatanye n’ibitaro bya Ruli (Ruli District Hospital), Abafatanyabikorwa barimo ibigo by’ abikorera bikorera mu Murenge wa Ruli basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi n’Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no gusobanukirwa uburyo yahagaritswe.