UBURYO BWIZA WAMENYA KANDI UKIRINDA KORONAVIRUSI
Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (RHIH) nk’ishuri rikuru ryigenga rya Kiliziya Gatolika kandi ryigisha ibijyanye n’ubuzima. Twifatanije n’Abanyarwanda n’abatuye isi yose muri rusange mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo kitwugarije cya koronavirusi tuboherereza ubu butumwa bw’ikarishyabwenge bugenewe kwirinda ndetse no kurinda bagenzi bacu iki cyorezo.
Ibikubiye muri ubu butumwa byakusanyijwe hashingiwe ku makuru y’ikigo mpuzamahanga gishinzwe ubuzima (WHO), Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda (MOH).